2026 irasiga amashuri yose arimo ibikoresho by’ikoranabuhanga na murandasi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), kigaragaza ko mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere uburezi burambye, umwaka wa 2026 uzasiga amashuri yose yagejejwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse na murandasi ‘internet’.

Ni ibyatangajwe na Uwishema Aime Vedaste, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB.

Uwishema yabwiye KT Radio ko ubu amashuri 3,158 ari yo agerwaho namurandasi ku mashuri 3,485 afitwe mu nshingano na REB, bityo ko hasigaye amashuri 327.

Ati “Akenshi amashuri ataragerwaho na murandasi usanga ari ayubatse ahantu hagoye kugera nko mu birwa, aha kandi usanga haba hataragera ibikorwa remezo bijyanye n’amashanyarazi, mbese nta muriro uhari. Ibi rero bituma murandasi ya ‘Fibre optique’ na ‘4G’ itabasha kuhagera.”

Yasobanuye ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, ubu ayo mashuri arimo gushyirwaho uburyo bwo gukoresha imirasire y’izuba kugira ngo abone amashanyarazi, noneho hanagezwe internet ituruka kuri satellite.

Mu bindi bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga yavuze ko hari amashuri 1,847 yakagombye kugira ibyumba bizwi nka ‘Smart Classrooms’ ibi byahariwe ikoranabuhanga ko ariko amashuri 1448 ariyo ubu afite nibura icyumba kimwe cy’ubwo bwoko, kiba kirimo mudasobwa 50.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette , ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku burezi muri Afurika yabereye i Kigali hagati ya 19 na 20 Gashyantare 2026, igahuza uburezi, ubuzima no kubungabunga ibidukikije, yavuze ko ubu amashuri mu Rwanda afite murandasi yarenze 84% ko kandi mu myaka ibiri ishize yari 50%, ibi bigaragaza ko hatewe intambwe ikomeye.

Yagaragaje ko kandi hari gahunda yo kongera mudasobwa ku bigo y’amashuri mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’ubwenge buhangano (AI).

2026 izasiga amashuri yose yagejejwemo murandasi
Amashuri adafite amashanyarazi ari kugezwamo akomoka ku zuba

MUGIRANEZA Thierry/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA