Abagenzuzi b’amashuri 28 ku rwego rw’uturere bari guhabwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi mu gukora ubugenzuzi bw’imyigishirize y’ururimi rw’igifaransa mu mashuri.
Ni amahugurwa y’iminsi 25 ari kubera mu ishuri nderabarezi rya TTC Nyamata, aho yatangiye kuwa 19 Mutarama akazageza 19 Gashyantare 2026.
Aya mahugurwa ari guhabwa abagenzuzi b’amashuri 28 bo ku rwego rw’akarere, agamije kubongerera ubumenyi mu kugenzura no gukurikirana imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi z’amahanga mu Rwanda.
Ubu bumenyi bari guhabwa buzabafasha mu gukurikirana ireme ry’uburezi ritangwa mu kwigisha igifaransa haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ni amahugurwa ari gutangwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC n’ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe iterambere, Agence Française de Développement (AFD). Aba bombi bahuriye ku ntego yo kongerera ubumenyi abagenzuzi b’amashuri mu Rwanda by’umwihariko mu kugenzura ko Igifaransa kigishwa neza.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ndetse uru rurimi rwigishwa mu mashuri nka rumwe mu rurimi rw’ubutegetsi.

INEZA Marianne/UBUREZI.RW




