Ministeri y’Uburezi yagaragaje ko abagore bakwiriye kwinjira mu myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kuko nubwo umubare wabo ukiri munsi ya 30%, isuzuma ryagaragaje ko abagore bari muri iyo myanya bahagaze neza kurenza abagabo.
Isuzuma Minisiteri y’Uburezi yakoreye ku bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije bashinzwe amasomo n’imyitwarire y’abanyeshuri 5,277 bari mu burezi bw’ibanze, rigaragaza ko abagore bahagaze neza mu miyoborere ugereranyije n’abagabo. Nubwo bimeze bityo ariko, haragaragara ubusumbane bukabije mu mibare kuko muri aba basaga ibihumbi 5,2; 74% ari abagabo, mu gihe 26 basigaye ari abagore. Tariki ya 12 Ukuboza 2025 ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yashimye iyi myitwarire y’abagore.
Aha ni ho Irere Claudette ashingira ashishikariza abagore gutangira kwinjira mu buyobozi b’ibigo by’amashuri kuko byagaragaye ko izi ari inshingano bashoboye.
Ati “Icyo navuga mu isuzuma twakoze abagore nubwo aribo bake ariko bayobora neza amashuri kurusha abagabo. Abagore batitwaye neza ni 13% mu gihe abandi barengeje igipimo twareberagaho. Iyo tugeze mu bagabo usanga abataritwaye neza ari 18% bivuze ko abagore bayobora neza kurusha abagabo nubwo ari bake.’’
Mu mashuri ya Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) iri suzumwa ryakorewe ku bayobozi b’amashuri 124, abashinzwe amasomo 168 ndetse n’abashinzwe imyitwarire 65.
Irere yakomeje avuga ko umubare munini w’abayobozi b’amashuri ari abagabo bangana na 74% abenshi bakaba bakiri na bato, umukuru afite imyaka 65 umuto afite imyaka 26. Yavuze ko abayobozi b’amashuri b’abagore ari 26% umukuru afite imyaka 67 umuto akagira imyaka 28.
Nubwo bimeze bityo ariko, abagore bari mu burezi bagaragaza ko hakiri imbogamamizi zituma batabasha kuzamuka muri izo nzego bitsa cyane ku zindi nshingano umugore asanganwe n’umwanya muto baba bafite bijyanye n’amasaha menshi bamara imbere y’abanyeshuri ku buryo no gukomeza kuzamura ubumenyi bigoye.
Mu Rwanda hari abarezi basagaho gato ibihumbi 133 barimo 117,839 bigisha ndetse n’abayobozi mu bigo 15,190. Kwiharira imyanya myinshi mu buyobozi kw’abagabo, binajyana n’urwego rwabo rw’imyigire kuko imibare igaragaza ko abarimukazi bafite nibura impamyabumyenyi y’icyiciro kabiri cya Kaminuza (A0), ari 7,728 gusa mu gihe abagabo bari hafi kubakuba inshuro ebyiri kuko bo ari 13,419.
Abarimukazi bafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1 ni 3,644, mu gihe abagabo ari 7,023. Usanga abarimukazi benshi bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye kuko basaga ibihumbi 43, ugereranyije n’abagabo 27,613.

INEZA Marianne/UBUREZI.RW




