Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’ishuri rikuru ry’imyuga bahawe mudasobwa binyuze muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, bakazigurisha bazajya bahanishwa kwamburwa amafaranga y’ishuri y’inkunga ya Leta azwi nka ‘buruse’.
Ibi biziyongeraho ko batazajya basohoka no ku rutonde rw’abarangije kwiga kugeza bishyuye.
Ku bufatanye bw’inzego zinyuranye, hazajya habaho igenzura ryazo mu mashami yose ya kaminuza uyibuze ahanwe.
Ni igenzura rizajya rikorwa kandi no mu gihe abanyeshuri bitegura gusoza amasomo yabo kugira ngo harebwe niba mudasobwa bahawe zigihari kandi zikora neza.
Abanyeshuri bazananirwa kugaragaza aho mudasobwa zabo zagiye, bazahagarikirwa inguzanyo yo kwiga ya leta izwi nka buruse kugeza bishyuye agaciro kose ka mudasobwa ndetse bongereho n’inyungu.
Uzananirwa gusobanura aho yayishyize no kwishyura ikiguzi cyayo cyose azakurwa ku rutonde rw’abemerewe kurangiza amashuri (Removal from the Graduation list) kugeza igihe azaba ayishyuye.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bugaragaza ko muri mudasobwa ibihumbi 18 zatanzwe mu mwaka w’amashuri ushize, hafi 1 000 zagurishijwe n’abanyeshuri hadaciye kabiri.
Ku itariki ya 10 Kamena 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanganga mudasobwa ku banyeshuri bo mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, abazihawe basabwe kuzikoresha mu buryo buboneye zikabafasha mu myigire yabo, aho kuzigurisha.
Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yibukije abo banyeshuri ko izo mudasobwa ari inguzanyo bagomba kwishyura bityo bakwiye kwirinda kuzigurisha.
Yagize ati “Izi mudasobwa ni inguzanyo si impano, kandi inguzanyo irishyurwa. Biri mu nshingano zanyu kuzikoresha neza, mukirinda kuzigurisha.”
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hatanzwe mudasobwa 2, 984 mu gihe biteganyijwe ko hazatangwa izirenga 6,000 mu gihugu hose.

UBUREZI.RW




