Inteko y’Umuco yagaragarije abadepite ko abanyarwanda basoma ibitabo bari ku gipimo cya 68%, aho abagera kuri 32% batanyoterwa no gusoma ibitabo. Ni mugihe umuco wo gutoza abana gusoma ibitabo mu miryango biri ku gipimo cya 69.6%.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, ubwo Inteko ‘Umuco yagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, aho baganiraga ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umurage Ndangamuco.
Uretse kuba abanyarwanda bamwe badakozwa umuco wo gusoma ibitabo, abandika ibitabo nabo baracyari hasi kuko mu myaka itanu ishize handitswe ibitabo 1260.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco bwagaragaje iki?
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda 68.2% ari bo basoma ibitabo, naho 31.8% bo ntibabisoma, ibitandukanye n’imibare y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022 ryagaragaje ko 79% by’Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika, bigasobanura icyuho cya 10.8% kiri hagati yo kumenya gusoma no kugira umuco wo gusoma ibitabo.
Iyi mibare ikubiye mu bushakashatsi ku “Isuzumabipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda 2025”. Ubu bukaba bwarakozwe n’Inteko y’umuco mu turere twose tw’Igihugu hagamijwe gusuzuma ikigero Abanyarwanda bahugukiweho umurage ndangamuco w’u Rwanda, aho bageze bawubungabunga ndetse n’ingamba babona zafasha mu kurushaho kuwusigasira.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ibipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda ni bwo bwa mbere bwakozwe mu Gihugu.
Ubushakashatsi ku Murage Ndangamuco w’u Rwanda bwakozwe mu 2025 bugaragaza ko n’ubwo Abanyarwanda benshi bazi gusoma no kwandika, umuco wo gusoma ibitabo utaracengera mu mibereho ya bose.
Ubwo ubu bushakashatsi bwashyirwaga ahagaragara, Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko bifuza ko iyi mibare yazamuka.
Yagize ati “ Icyo gipimo cya 68% ntabwo tukishimiye, ntabwo ari cyiza kuko iyo urebye abazi gusoma no kwandika, bafite ubushobozi bwo gusoma no kwandika bo ni benshi… Hari icyuho kiri hagati y’abazi gusoma no kwandika n’abagize umuco wo gusoma no kwandika. Ibitabo nibijya mu ikoranabuhanga n’abamwe batabasha kujya mu masomero, bazajya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga basome.”
Ubushakashatsi busobanura ko iri tandukaniro riterwa ahanini n’uko gusoma ibitabo bitarafata umwanya mu muco nyarwanda, ku buryo hari n’abize bakanamenya gusoma badaha umwanya iki gikorwa.
Abenshi mu babajijwe bagaragaza ko gusoma ibitabo biterwa n’imyumvire, aho bamwe babifata nk’igikorwa kidafite akamaro kanini mu buzima bwa buri munsi.
Imibare igaragaza ko mu banyarwanda 31.8% badasoma ibitabo, 45.6% bavuga ko gusoma ibitabo batabiha agaciro, 35.4% bagaragaza ko ibitabo biboneka mu buryo bugoye, 9.8% bakavuga ko amasomero ari make, 7.2% bagasobanura ko ibitabo byanditse mu ndimi batumva, mu gihe 2.1% gusa ari bo bavuga ko bihenze.
Ibi bigaragaza ko imbogamizi nyamukuru atari ubushobozi bw’amikoro, ahubwo ari imyumvire no kutabona ibitabo mu buryo bworoshye.
Ku bijyanye n’ubwoko bw’ibitabo bisomwa mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko ibitabo by’ubumenyi birimo ibyanditse ku bukungu, ubumenyi, imiyoborere, iterambere n’ubuzima ari byo bisomwa cyane ku kigero cya 32%.
Ibi bikurikirwa n’ibitabo by’iyobokamana bisomwa ku kigero cya 24%, ibitabo by’amateka ku kigero cya 22%, ibitabo by’ubuvanganzo kuri 16%, naho ibinyamakuru bigasomwa ku 6% gusa.
Ibi bisobanurwa n’uko ibitabo by’ubumenyi bihuzwa n’ibyigishwa mu mashuri, bigasomwa hagamijwe kwiyungura ubumenyi.
Imibare igaragaza kandi ko urubyiruko ari rwo rufite umuco wo gusoma kurusha abandi.
Abari hagati y’imyaka 15 na 25 basoma ku kigero cya 77.2%, abakurikiraho ni ab’imyaka 26 na 35 ku 69.2%, hagakurikiraho ab’imyaka 36 na 50 ku 64%, mu gihe abafite hejuru y’imyaka 50 basoma ku 57.6%.
Ku bijyanye n’aho abantu batuye, ubushakashatsi bwerekana ko abatuye mu mijyi basoma ku kigero cya 68.3%, mu gihe abatuye mu cyaro basoma ku 67.6%.
Ubusesenguzi bw’amakuru y’abasoma ibitabo hashingiwe ku Ntara n’Umujyi wa Kigali, buragaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, ku ijanisha rya 79.7%; Intara y’Amajyaruguru igakurikiraho n’ijanisha rya 76.7%; Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa gatatu n’ijanisha rya 68.2%; Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kane n’ijanisha rya 66.5%; naho Intara y’Iburengerazuba yo iza ku mwanya wa gatanu n’ijanisha rya 56.6%.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko umuryango ufite uruhare rukomeye mu gutoza abana umuco wo gusoma. Abagera kuri 69.6% by’ababajijwe bagaragaje ko batoza abana gusoma mu miryango yabo, mu gihe 30.4% batabikora.
Inteko y’Umuco igaragaza ko kugira ngo umuco wo gusoma urusheho gutera imbere, 48.1% by’ababajijwe basaba kongera ubukangurambaga ku muco wo gusoma, 34.3% bagasaba kwegerezwa ibitabo by’impapuro n’iby’ikoranabuhanga, 9.3% bagasaba gushyiraho amarushanwa yo gusoma no kwandika, mu gihe 5.6% basaba kwigisha ababyeyi gusoma no kwandika, hagamijwe ko na bo bagira uruhare mu gutoza abana babo.


UBUREZI.RW




