Abato basabwe kwigira ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yibukije abanyeshuri ko ari bo Rwanda rw’ejo, abasaba kwigira ku butwari bwaranze bagenzi babo bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange bahisemo kwanga kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, ubwo habaga igikorwa cyo kwizihiza ubutwari bw’abari abanyeshuri b’i Nyange, cyizihijwe ku nshuro ya 29.

Mu mwaka wa 1997 abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu.

Ubwo abo banyeshuri baterwaga n’abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi? barongera baravuga bati :Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo.

Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. bavuga bati “Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo” . Abanyeshuri basubiza bavuga bati “twese turi Abanyarwanda”.

Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.

Kuri ubu abo banyeshuri umunani n’abandi 39 bakiririho ni intwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena.

Minisitiri Irere yavuze ko ibikorwa by’butwari byakozwe n’abo banyeshuri bishingiye ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ubwitange, kurengera abandi, gushyira imbere ineza rusange no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Izi ndangagaciro nizo zubatse Igihugu cyacu zidufasha gukomera no kwikura mu bihe bikomeye cyanyuzemo.”

Yavuze ko intwari z’i Nyange zagaragaje urugero ruhanitse rw’ubutwari bisobanura ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati “Ubwo bicwaga baraswa, baterwa amagerenade n’ibyuma aba banyeshuri bari bakiri bato, Jenoside imaze igihe gito ihagaritswe, ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rukiri mu ntangiriro. Izo nyangabirama z’abacengezi bazisubije amagambo akomeye bagira bati: ‘Twese turi Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati “Bahisemo ubumwe aho guhitamo ivangura, bahitamo ubunyarwanda aho kwemera kwitandukanya. Ubutwari bwabo bwabaye isomo rikomeye ku gihugu cyacu no ku isi yose.”

Yasabye urubyiruko n’abanyeshuri kwigira ku mugirire nk’iyo y’abigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange kuko nabo bari mu myaka mito ariko bagahitamo icyashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Ni yo mpamvu mukwiye gukomera ku ndangagaciro z’umuco w’ubutwari, mukarwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’ikindi cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda, mugaharanira icyubaka u Rwanda n’abaturarwanda bose.”

Mu kigo cya ES Nyange hari ikimenyetso cy’ubumwe
Abayobozi bitabiriye umuhango wo kwizihiza ubutwari bw’abari Abanyeshuri b’i Nyange
Abanyeshuri basabwe kwigira kuri bagenzi babo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette
Abayobozi bunamiye abishwe n’abacengezi

MUGIRANEZA THIERRY/ UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA