Abafatanyabikorwa mu burezi bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yari igamije gusobanukirwa neza intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye isuzuma Mpuzamahanga ry’abanyeshuri rizwi nka Programme for International Students Assements (PISA).
Ni inama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa 23 Gashyantare 2026, ikaba yarateguwe na Ministeri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA).
Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi b’uturere bungurije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu turere, abafatanyabikorwa, n’abayobozi ku rwego rw’igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi n’ibarurisha mibare ndetse n’abanyamakuru.
Abayitabiriye baganiriye ku isuzuma Mpuzamahanga ry’abanyeshuri rya PISA, intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye PISA 2025 no gukusanya ibitekerezo ku bizibandwaho mu gukora ubusesenguzi na raporo y’igihugu.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere isuzuma mpuzamahanga rya PISA mu mwaka wa 2025, rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15.
Iri rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gusoma, imibare na siyansi, harebwa uko bashobora gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe no mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
U Rwanda rwari rwaserukiwe n’ibigo by’amashuri birimo amashuri 18 y’igenga, amashuri mpuzamahanga abiri, amashuri ya Leta 81, afashwa na Leta 112 yose hamwe akaba ari 213 mu gihe abanyeshuri bitabiriye bose bari 7455.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Carlène Seconde Umutoni, yavuze ko iri suzuma rya PISA ryihariye kuko umwana atabazwa ibyo yafashe mu mutwe abazwa ibyo yumvise.
Ati “Impamvu PISA ari umwihariko, itandukanye n’andi masuzuma aba yarateguwe n’Igihugu. Ikindi ntabwo umwana abazwa ibyo aba yarafashe mu mutwe ahubwo abazwa ibyo yumvise. Umwana afate ubumenyi yavanye mu ishuri abukoreshe mu gusubiza ikibazo.”
Umutoni yasobanuye ko iri suzuma rifasha mu kumenya urwego uburezi bw’u Rwanda buriho hageranyijwe n’ibindi bihugu.
Ati “Igihugu bigifasha gukuramo amasomo, kugira ngo kinigireho ibyo kigomba guhindura.”
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr bahati Bernard, we yasobanuye ko u Rwanda rwitabiriye isuzuma rya PISA, mu rwego rwo kwita ku burezi ariko hashingiwe ku mibare bikazatuma Igihugu kigira ibyo guhindura muri politike y’uburezi.
Ati “Bityo bigatuma abana bose basoza amasomo bafite ubumenyi bungana, kuko icyerekezo Igihugu gifite ari uguhindura uburezi umusingi w’iterambere rirambye, aho u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu gifite ubukungu bugezweho, bushyigikiwe n’ikoranabuhanga n’ubumenyi.”
Akomeza agira ati “U Rwanda rurashaka kumenya uko ruhagaze. Abana bacu bahagaze bate ku rwego mpuzamahanga.”
Biteganyijwe ko ibyavuye muri PISA 2025 bizajya hanze ku wa 8 Nzeri 2026.
Guhera mu 2000 ibihugu 32 ni byo byatangiye byitabira PISA, kugeza birenze 90.
Iri suzuma rikorwa buri myaka itatu aho abanyeshuri bakora isuzuma ryo gusoma, imibare na siyansi.



MUGIRANEZA Thierry/UBUREZI.RW




