Ishuri rya ENP/TTC Gacuba II ryifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rubavu mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu.
Ni ibirori byabereye kuri sitade Umuganda y’akarere ka Rubavu kuwa 1 Gashyantare 2026, ahahuriye abatuye aka karere harimo ibigo by’amashuri, abikorera, inganda n’abandi mu ngeri zinyuranye.
Abanyeshuri ba ENP/TTC Gacuba II ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda, aho bahawe ibiganiro bigaruka ku butwari byatanzwe n’abayobozi batandukanye.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco mu butumwa yatanze yibukije abitabiriye ibi birori gukomeza gukora ibikorwa by’ubutwari kuko ubutwari butagaragarira gusa ku rugamba.

UBUREZI.RW




