Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangije igikorwa cy’umushinga wo kugeza mu bigo by’amashuri abanza mudasobwa nto zikoresha ubwenge buhangano Artificial Intelligence (AI), zizajya zifashishwa n’abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza gukora imyitozo nzamurabushobozi mu masomo atandukanye.
Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro kuri GS Kamabuye mu Murenge wa Mayange, akarere ka Bugesera ku wa 19 Mutarama 2026, gitangizwa na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard ndetse n’abahagarariye Umuryango Rising Academies wateye inkunga uyu mushinga.
Atangiza iyi gahunda yo kugeza mu bigo by’amashuri mudasobwa nto zikoranye ubwenge buhangano, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yagaragaje ko iyi gahunda igamije gufasha abana bo muri iki kiciro kuzamura ubushobozi mu myigire yabo banakoresha ikoranabuhanga bityo n’ireme ry’uburezi rikagerwaho.
Ati “Birashimishije kubona abana bato bigira ku bikoresho nk’ibi, ni iby’agaciro kandi gutangiza uyu mushinga ni intangiriro. Rero ntabwo ari umusozo kuko haracyari byinshi byo gukora kuva aho izi mudasobwa zibitse kugera ku bana ndetse no gutoza abarimu kubigisha. Ni igikorwa rero tugiye gukomeza gusakaza mu mashuri yo mu Gihugu hose.”
Minisitiri Nsengimana kandi yashimiye ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba ku musaruro yagize mu mitsindishirize y’abanyeshuri mu mwaka ushize wa 2024-2025, asaba abarezi kurushaho kwita ku banyeshuri hifashishijwe amahirwe abari hafi ndetse n’ubumenyi basanganwe.
Ku ikubitiro, ku munsi wo gutangiza uyu mushinga wo gukwirakwiza mudasobwa mu banyeshuri biga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza; ni ukuvuga abiga mu mwaka wa mbere (P1), uwa kabiri(P2) no mu mwaka wa gatatu (P3) muri iki kigo cya GS Kamabuye hatanzwe mudasobwa 139.
Ikigo cya GS Kamabuye mu murenge wa Mayanga, akarere ka Bugesera ahatangirijwe uyu mushinga, iri shuri ryigaho abanyeshuri basaga 1400 biga mu mashuri abanza n’abiga mu mashuri yisumbuye.




INEZA Marianne/UBUREZI.RW




