Amashuri yahize kuba imbere mu marushanwa yo gukoresha robo ‘First Lego League & AI Hackathon’

Ibigo by’amashuri 15 byo mu Rwanda byageze ku munsi wa nyuma w’amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu ku mikoreshereze ya robo hagamijwe gukemura ikibazo runaka (First Lego League). yose ahiga kwegukana insinzi.

Aya marushanwa agamije guhanga ‘robots’ no gukoresha ubwenge buremano (Artificial Intelligence) mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Iri rushanwa ryiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’, ryitabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka icyenda na 16 y’amavuko.

Mu guhatana, ibigo bibarizwa mu Ntara imwe mu mpera z’icyumweru hagati ya tariki 14 na 15 Gashyantare, byahuriye mu Karere kamwe buri kigo kigaragaza uburyo bwo gukoresha ‘robots’ mu gukemura ikibazo cyaba kiri muri sosiyete.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatsinze ibigo bya Gashora Girls Academy of Science and Technology na Maranyundo Girls School byombi byo mu Karere ka Bugesera ndetse n’icya Fawe Girls School cyo mu Karere ka Kayonza.

Mu Mujyi wa Kigali ho ibigo byageze ku rwego rw’igihugu ni ikigo cya Hope Haven Christian Secondary School na Saint Ignatius High School byo mu Karere ka Gasabo, ndetse n’icya College Saint Andre cyo mu Karere ka Nyarugenge.

Intara y’Amajyaruguru yo izahagararirwa n’ibigo birimo GS Nemba I yo mu Karere ka Gakenke, GSNDA Rwaza yo mu Karere ka Musanze na ES Stella Matutina yo mu Karere ka Rulindo.

Mu bigo byose byahatanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo bya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare na GS Officiel Butare byo mu Karere ka Huye, hakiyongeraho ikigo cya Ecole Des Sciences Byimana nibyo byatsinze ku rwego rw’Intara bikazajya guhatana n’ibindi ku rwego rw’Igihugu.

U Burengerazuba buzahagararirwa n’ibigo bya ASPADE Ngororero cyo mu Karere ka Ngororero, ikigo cya GS St Joseph Nyamasheke cyo mu Karere ka Nyamasheke ndetse n’icya GS Congo Nile cyo mu Karere ka Rutsiro.

Ibi bigo byose bizahurira muri Kigali Convention Center ku wa 21 Gashyantare 2026, buri kimwe gihagarariwe n’abanyeshuri 10 ndetse n’umutoza umwe, bihiganwe mu kuba ikigo cya mbere ku rwego rw’igihugu ku mikoreshereze ya robot hagamijwe gukemura ikibazo runaka.

Amashuri imihigo ni yose,

Umuyobozi Mukuru wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Charles Hakizimana aganira na UBUREZI.RW yavuze ko kuva mu myaka itatu ishize aya marushwanwa ategurwa bayitabira ko kandi umwaka ushize babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu.

Ati ” Icyo gihe twari dufite umushinga wa ‘drones’ ishobora kujya munsi y’amazi ikareba ibihari ikaba yakora ubushakashatsi. Ibyo rero bigaragaza ubushake bw’abana bwo guhanga, gutekereza no kujya mu ikoranabuhanga, ari naryo riyoboye Isi.”

Padri yasobanuye ko uyu mwaka nk’uko babaye aba mbere ku rwego rw’Intara nabwo bazaba aba mbere ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Abanyeshuri bacu ni ibintu bumva kandi natwe tukabashyigikira nk’abarezi. Abanyeshuri bacu muri iy’Isi y’ikorabuhanga n”Ubwenge buhangano (AI) ishaka uburyo bwo kuvumbura no guhanga bukoresheje ‘robotics’ kugira ngo imirimo yihute no kugera kuri byinshi, abanyeshuri dufite barabyumva.”

Uyu muyobozi w’Ikigo cya GSOB Butare yasobanuye ko muri uyu mwaka na none bazaserukana umushinga w’indege itagira abapilote yakwifashishwa mu bushakashatsi ku bisigaramatongo n’ahantu h’amateka.

Ati ” Kuba aba mbere turabimenyereye. Ni ukuvuga niyo ntego yacu, abana ubu bari kwitegura kurushaho, abarezi baba hafi. Kuba aba mbere tubifitemo ubunararibonye tuzi uko umuntu agomba kwitegura kugira ngo agere kuri uwo mwanya.”

Muri 2024 ubwo amarushanwa nk’aya yabaga, Perezida Paul Kagame yahaye mudasobwa buri munyeshuri wese wari wageze mu cyiciro cya nyuma.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwenge buhangano ndetse no gukoresha za ‘robots’.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’igihugu.

Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025), Perezida Kagame yavuze ko AI yitezweho kongera 5% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda.

Abanyeshuri bahurira mu itsinda ari 10 bakamurika umushinga bafite wifashisha ‘robots’
Hakorwa ‘robot’ izakemura ikibazo runaka kiri muri sosiyete

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Charles Hakizimana aganira na UBUREZI.RW yavuze biteguye kwegukana ku rwego rw’igihugu iri rushanwa ku mikoreshereze ya robo hagamijwe gukemura ibibazo bihari (First Lego League).

UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA