Amakipe y’abari y’umupira w’amaguru ya APE Rugunga na CFC Rwamagana nizo zakatishije itike yo guserukira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje imyaka 15 ya “African School Football Championship U15”.

Naho, mu cyiciro cy’abagabo ikipe yahize ayandi ni GS Cyarwa yo mu karere ka Huye, ikurikira na GS Busigari yo mu karere ka Rubavu.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025, nibwo hasozwaga aya marushanwa mu mupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 15, ari nayo yasize hamenyekanye amakipe agomba guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya “African School Football Championship U15”
Aya marushanwa yasorejwe mu karere ka Rubavu, APE Rugunga yo mu karere ka Nyarugenge niyo yahize andi, ikurikira ni ikipe ya CFC Rwamagana yo mu karere ka Rwamagana.
Aya marushanwa yateguwe ku rwego rw igihugu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi bw’ibanze, REB ndetse na Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, abayitabiriye bacumbikiwe mu ishuri nderabarezi rya TTC Gacuba II.
Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya sitade Umuganda na petit stade yayo, niho hakiniwe iyi mikino ya nyuma yo gushaka itike yo kwitabira aya marushanwa nyafurika mu mupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 15 ya “African School Football Championship U15”
Mu makipe y’abakobwa yitabiriye, ikipe ya EPE Rugunga yo mu karere ka Nyarugenge niyo yahize abandi, naho ikipe ya CFC Rwamagana yo mu karere ka Rwamagana yegukana umwanya wa kabiri.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya GS Cyarwa yo mu karere ka Huye yabaye iya mbere ikurikira na GS Busigari yo mu karere ka Rubavu.
Amakipe n’abakinnyi bahize abandi bakaba bahawe ibihembo birimo ibikombe.
Umuyobozi wa REB, MBARUSHIMANA Nelson yahembye ikipe yahize ayandi mu bahungu naho ibindi bihembo bitangwa n’abayobozi ba FERWAFA n’intumwa za MINEDUC.












UBUREZI.RW




