“Fresheri ku Ishuri”-Amashuri yasabwe kuba isoko y’isuku hose

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yasabye amashuri n’abanyeshuri kuba urugero rwiza rw’isuku bihereyeho ubwabo kandi bakayikwiza hose mu gihugu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangizaga mu gihugu hose ubukangurambaga bugamije guteza imbere umuco w’isuku mu mashuri bwiswe “Fresheri ku Ishuri”.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu gihugu hose, ku rwego rw’igihugu bwatangirijwe ku ishuri rya GS Karembure riherereye mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, aho Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yashimangiye ko isuku ari imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha umunyeshuri kwiga afite ubuzima bwiza.

Asaba abanyeshuri kugira isuku ku mubiri no ku myambaro kuko bifasha kwirinda indwara bityo bikabafasha gukurikirana amasomo yabo neza.

Minisitiri Nsengimana Joseph yavuze ko kwimakaza isuku mu mashuri bishamikiye kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere isuku mu gihugu, yatangajwe mu mwaka ushize wa 2025.

Yahamije ko iyo gahunda ikomeje gushyirwamo imbaraga binyuze mu mashuri, aho habarizwa Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko.

Ati “Igice cya gatatu cy’abaturarwanda bari mu ishuri ni ngombwa rero ko tugera mu mashuri kugira ngo isuku ibe umuco karande mu Banyarwanda bose.”

Yakomeje agira ati “Twashyizeho iyi gahunda kugira ngo abanyeshuri bakigaruka gutangira igihembwe cya kabiri batangira babyiteho, ari amashuri, abayobozi b’amashuri n’abarimu ndetse n’ababyeyi bimaze isuku.”

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana, yavuze ko Minisiteri ayoboye izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Fresheri ku Ishuri kugira ngo yubahirizwe mu mashuri yose yo mu gihugu.

Ati “Ntabwo ari igikorwa cy’umunsi umwe ni gahunda izaramba kugira ngo ibe umuco mu Banyarwanda bose.”

MINEDUC yasabye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu isuku y’abanyeshuri, haba ku myambaro no mu bindi bikorwa bya buri munsi, kugira ngo isuku igaragarire hose.

Minisitiri Nsengimana ati “Iyo udafite isuku uranarwara, ntujye ku ishuri bityo ntiwige neza ugatsindwa.”

Minisitiri w’Uburezi kandi yasabye abanyeshuri kugira gahunda mu masomo yabo, anabashishikariza kwita ku isuku ya buri munsi.

Mu karere ka Musanze, ubu bukangurambaga bwatangijwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée, aho bwatangirijwe mu ishuri rya GS Notre Dame de Fatima. Minisitiri Uwimana yashabye abana n’ababyeyi kwita ku isuku haba ku ishuri ndetse no mu miryango yabo, ashimangira ko isuku igira uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’umuryango.

Mu karere ka Rubavu ho ubukangurambaga bwa Fresheri ku Ishuri bwatangirijwe mu ishuri rya GS Amahoro butangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique afatanyije n’abarezi n’abanyeshuri, aho bateye ibiti by’ubwiza n’iby’imbuto.

Mu butumwa yatanze yabibukije ko kugira isuku ari ikimenyetso cyo kwiyubaha no kubaha abandi, abasaba ko isuku bayigira umuco uhoraho.

Ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere umuco w’isuku n’isukura mu mashuri, bukazakurikirwa n’ubugenzuzi ku isuku buzakorwa mu bigo by’amashuri 693 hirya no hino mu gihugu.

Dr. Bahati Bernard umuyobozi wa NESA
Abana basabwe kugeza isuku mu miryango
Minisitiri Joseph Nsengimana

Hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku “Fresheri ku Ishuri”
Amashuri yasabwe kugira isuku umuco
Abanyeshuri ba GS Amahoro
GS Amahoro ntibasigaye muri Fresheri ku Ishuri
Abayobozi, abanyeshuri n’abarimu bahuriye muri ubu bukangurambaga
Minisitiri wa MINALOC, Habimana Dominique yifatanyije n’abiga GS Amahoro mu karere ka Rubavu

INEZA Marianne/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA