Amashuri ya Hope Haven Christian Secondary School yo mu karere ka Gasabo yahize ibindi bigo mu kugira umushinga mwiza ujyanye n’ikoranabuhanga rya ‘robots’ mu irushanwa rya First Lego League, naho ishuri rya Rwanda Coding Academy ryo mu karere ka Nyabihu riba irya mbere mu kugira umushinga mwiza ujyanye n’ubwenge buhangano mu irushanwa rya AI Ideathon.
Hari ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2025, ubwo muri Kigali Convention Centre hasorezwaga ayo marushanwa agamije kongerera abanyeshuri ubumenyi mu gukemura ibibazo byugarije Isi hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.
Ibigo 15 biturutse mu Ntara zose nibyo byahatanaga mu irushanwa rya First Lego League, naho ibigo 11 bihatana mu cyiciro cya AI Ideathon.
Mu irushanwa rya First Lego League, aharebwa abafite umushinga mwiza ujyanye n’ikoranabuhanga rya ‘robots’, ikigo cya Hope Haven Christian Secondary School giherereye mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ni cyo cyahize ibindi bigo.
Iki kigo cyari gifite umushinga wo gukoresha robo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagamijwe kumenya neza aho amabuye ari nyirizina.
Cyakurikiwe nicya Maranyundo Girls School cyo mu Karere ka Bugesera, naho ES Stella Matutina cyo mu Karere ka Rulindo kiba icya gatatu.
Mu cyiciro cy’irushanwa ry’abafite umushinga mwiza ujyanye n’ubwenge buhangano (AI Ideathon), hatsinze umushinga w’ikigo cya Rwanda Coding Academy cyo mu Karere ka Nyabihu.
Iki cyigo abanyeshuri bacyo bari bafite umushinga ugamije guhuza abagemura amazi n’abo bayagemurira ku buryo abakiriya bazajya bahabwa amakuru y’igihe amazi azaba ahari cyangwa adahari.
Umushinga w’ikigo College de Gisenyi Inyemeramihigo wabaye uwa kabiri, naho umushinga wa Rwanda Coding Academy ugamije kugabanya imyanda uba uwa gatatu.
Biteganyijwe ko abahize abandi mu cyiciro cya Robots bazajya kumurika imishinga yabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abo mu cyiciro cya AI bakazayimurika mu Busuwisi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri b’abanyarwanda bitwara neza iyo bageze mu marushanwa mpuzamahanga, ko kandi biteze ko ari nako bizagenda no kuri iyi nshuro.
Ati ” Biradushimisha kubona abanyeshuri b’abana b’imyaka 15 na 16 bato bakajya imbere y’abantu batazi mu kindi gihugu, bakerekana umushinga wabo, ibyo kuri twebwe ni intambwe ikomeye.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Itumanaho na Inovasiyo, Yves Iradukunda, we yibukije abanyeshuri ko ejo hazaza hari mu bushobozi bwabo ko bityo bakwiriye gutekereza birushijeho barangwa no guhanga udushya.







MUGIRANEZA Thierry/UBUREZI.RW




