Ishuri rya ENP/ TTC Kirambo na Lycée St François d’assise de Savenay ryo mu Bufaransa bageze kure batsura umubano

Ubuyobozi bw’ishuri nderabarezi ENP/TTC Kirambo bwatangaje ko urugendoshuri rwakozwe n’abanyeshuri n’abarezi ba Lycée St François d’assise de Savenay ryo mu Bufaransa, rubasigiye byinshi birimo umubano ushinze imizi no kwigiranaho.

Ni urugendoshuri iri shuri ryakoze rugamije gutsa umubano no kwigira ku Rwanda, rwakozwe kuva tariki ya 5 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2026.

Frère Rwandamuriye Emmanuel, umuyobozi w’ishuri nderabarezi ENP/TTC Kirambo, riherereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyeru, Akagari ka Butare, yabwiye UBUREZI.RW ko basuwe n’itsinda ry’abantu 19 barimo abanyeshuri 16 n’abarezi batatu baturutse mu Bufaransa mu ishuri cya Lycée St François d’assise de Savenay basanzwe bafitanye umubano uhamye.

Ati “Dufitanye umubano ukomeye n’icyi kigo cya Lycée St François d’assise de Savenay cyo mu Bufaransa. Ni umubano umaze imyaka ine kuko ni ubwa kane baza mu Rwanda.”

Frère Rwandamuriye akomeza avuga ko kuva abo bashyitsi bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kureba uko amasomo yigishwa muri ENP/TTC Kirambo, baganiriye n’abanyeshuri mu bikorwa bya siporo n’umuco ndetse no kuzamura impano.

Ati “Bagize ibihe byiza cyane kuko bagize umwanya uhagije wo kujya mu mashuri yegeranye n’iryacu bagira umwanya wo kwigisha abo mu mashuri y’inshuke ndetse n’abanza cyane cyane babigisha kwiga bigira mu dukino, banabigisha amagambo y’ibanze y’Igifaransa ndetse n’abo bagira umwanya wo kwiga amagambo y’ibanze mu Kinyarwanda nk’indamukanyo ndetse no gushimira.”

Umufurere w’inyigisho za gikirisitu wari uyoboye iri tsinda, Frère Olivier Migot, yavuze ko muri urugendo bungukiyemo byinshi birimo kumenya amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimye kandi uko we nabo bari kumwe bakiriwe mu Rwanda, ndetse avuga hari byinshi uru rugendo rusize harimo kunoza umubano wa Lycée St François d’assise de Savenay na ENP/TTC Kirambo ndetse no gufatanya guteza imbere uburezi. Ashimangira ko biteguye gukomeza ubufatanye.

Umwe mu banyeshuri bari muri urwo rugendo yavuze ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda aho yahuye n’abantu beza, bakomeye ku muco wabo ndetse ibyo usanga bitari mu Bufaransa cyane.

Ati “Umunsi ku munsi u Rwanda rutera imbere. Ibintu bituma natwe turwisangamo no muri iyi sosiyete, tugasangizanya umuco w’ibihugu byombi. Turashima u Rwanda cyane n’uko twakiriwe muri iki gihugu, ni ibihe ntazigera nibagirwa.”

Ku rundi ruhande ubuyobozi bwa ENP/TTC Kirambo buvuga ko umubano iki kigo gifitanye na Lycée St François d’assise de Savenay ugenda ukomera aho birangwa n’ingendo zikorwa hagati y’impande zombi ndetse ubu bari gutegura inyandiko ihamye yo kunoza imikoranire ibyakongera n’ingendo shuri.

Frère Rwandamuriye Emmanuel yagaragaje ko nabo bari gutegura uburyo bazagira itsinda ririmo abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri bakorera urugendo mu Bufaransa bagasura Ishuri rya Lycée St François d’assise de Savenay.

Amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi byaranze abo mu ishuri rya Lycée St François d’assise de Savenay ubwo bari mu Rwanda.

Basuye Ingoro y’Abami mu Rukari i Nyanza basobarirwa byinshi ku nka z’Inyambo.
Abo mu ishuri rya Lycée St François d’assise de Savenay bagizs umwanya wo kwigisha mu bigo byo mu Rwanda.
Abanyeshuri bo muri Lycée St François d’assise de Savenay bakinnye n’abo muri TTC Kirambo
Umufurere w’inyigisho za gikirisitu wari uyoboye iri tsinda ryaturutse mu Bufaransa, Frère Olivier Migot
Banasobanuriwe ubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda.

Aba bashyitsi bahuje urugwiro na ENP/TTC Kirambo.

Bagize n’akanya ko gukina
Aba bashyitsi bigishijwe umuco nyarwanda nko guhamiriza
Iri tsinda ryaturutse mu Bufaransa muri Lycée St François d’assise de Savenay basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Frère Olivier Migot
Bagize n’akanya ko kuryoherwa n’akayaga keza ka Kigali

MUGIRANEZA Thierry/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA