MIFOTRA yasabye abakozi ba leta kwiga bwangu ikoreshwa rya AI

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA yasabye abakozi ba leta bose gushyira imbaraga mu masomo yateguwe agamije guhugura abakozi ikoreshwa ry’ubwenge buhangano “AI” mu kazi kabo.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ryibukije abakozi bose gusoza aya masomo mu gihe cyagenwe mu rwego rwo kongera ubumenyi n’ubushobozi mu gutanga serivise za leta.

MIFOTRA ati “Turashishikariza abakozi bose gusoza aya masomo mu gihe cyagenewe, bikabafasha kubona ubumenyi buzazamura ubushobozi bwabo mu gutanga servisi za Leta.”

Iyi minisiteri yashimangiye ko ikoranabuhanga ry’ ubwenge buhangano (Artificial Inteligence AI) ubu ryabaye kimwe mu bigize ubuzima bw’abantu bwa buri munsi, aho ryahinduye bakora, uko abantu bavugana n’abandi nuko serivisi zitangwa. Bityo ko iyo rikoreshejwe neza rituma umusaruro wiyongera kandi rigafasha gutanga serivisi ku baturage mu buryo bwiza.

Bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwihutisha ikoranabuhanga, niyo mpamvu Leta yashyizeho amahugurwa ya AI agenewe buri wese mu nzego zose hatitawe ku nshingano umuntu afite cyangwa ubumenyi asanganwe bw’ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa yateguwe ku buryo yoroheye buri wese kandi asaba amasaha make mu cyumweru. Asobanura icyo AI ari cyo, uko ikora, n’uko yakoreshwa mu mirimo yacu ya buri munsi. Ni ingenzi ku bakozi bose ba Leta gukora aya masomo. Inzego bakoreramo ziteguye kubashyigikira ku buryo bakora aya masomo kandi bagakomeza imirimo yabo ya buri munsi.

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yagaragaje ko umukozi ahitamo amasomo yihuguramo niba ari umutangizi (Beginner) cyangwa niba asazwe akoresha AI (Intermediate). Uhisemo kwiga amasomo yagenewe abatangizi, yiga amasomo ane (4 courses) kandi akabona ibyemezo bine (4 certificates). Uhisemo kwiga amasomo yagenewe usanzwe akoresha AI, yiga isomo rimwe (1 course) akabona icyemezo kimwe (1 cerficate).

Nyuma y’amahugurwa, ibyemezo (certificates) abakozi ba Leta bahawe bishyirwa muri IPPIS nk’uko n’ibindi byemezo abakozi ba Leta babonye mu bindi bihe bitandukanye bishyirwa muri IPPIS.

MIFOTRA yashishikarije abakozi bose gusoza aya masomo mu gihe cyagenewe, bikabafasha kubona ubumenyi buzazamura ubushobozi bwabo mu gutanga servisi za Leta.

U Rwanda rufite intego yo kuba bandebereho mu ikoranabuhanga
Abakozi bose basabwe kwiga gukoresha AI

INEZA Marianne/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA