MINEDUC yasabye abarangije kwiga Kaminuza gutekereza uko bakiga n’umwuga

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abarangije amashuri ya kaminuza gutekereza uko bakongeraho n’umwuga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette, ku wa 2 Kamena 2025, ubwo i Kigali hatangizwaga imurikagurisha ry’ibikorwa by’abanyeshuri biga Tekinini imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET EXPO) no kugaragaza ubumenyi ngiro.

Ndetse imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.

Naho 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.

Mu gihe 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette, yagaragaje kwiga kaminuza bidakwiye kuba iherezo, ahubwo bakwiye no gutekereza uko bakongeraho umwuga.

Ati “Urangije kwiga ntabwo bivuze ko udakwiye kwiga umwuga, Isi ya none isaba ko umuntu ko afungukira muri byinshi. Ntabwo bivuze ngo warangije kwiga ukomeje gushaka akazi cyangwa warakabonye ngo bikubujije kugira ikindi urenzaho.”

Gusa yagaragaje ko MINEDUC yabonye ko abantu bize kaminuza bamaze gusobanukirwa ko kwiga imyuga ko ari ingirakamaro.

Yagize ati “Abiga kaminuza bararangiza, bakavuga bati reka nongereho n’umwuga. Turababona muri gahunda y’amasomo y’igihe gito, abarangije muri kaminuza, haba harimo n’abarangije amashuri yisumbuye ariko batarakomeza muri kaminuza; biga ayo masomo kuko atuma bahita babona akazi.”

Madame Irere Claudette yasabye abantu gukomeza kugana amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo bizafashe Leta kugera ku ntego ifite y’uko abiga bose nibura 60% byabo baba biga amasoma ya tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Ati: “Iyo witegereje aho akazi kari, kari mu biga ibingibi. Mu gihe rero tutaragera ahongaho turacyakomeje.”

Yamenyesheje ko ubu hirya no hino mu Gihugu hashyizwemo gahunda zo kwiga amasomo y’igihe gito, aho ushaka kwiga yagana amashuri yigisha imyuga hanyuma akaba yakwiga mu mpera z’icyumweru no mu yindi minsi yaboneka.

Bamwe mu barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro bavuga ko leta ikwiye kuborohereza kubona igishoro n’ibikoresho by’ibanze ndetse ibigo by’imari bikaborohereza kubona inguzanyo.

Abize amasomo y’imyuga barasaba koroherezwa kubona igishoro

Abarangije kwiga amasomo ya TVET bari mu babona akazi vuba

UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA