Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasabye abarimu kwisuzuma kenshi buri wese ku giti cye, akareba niba koko afite ubumenyi, indangagaciro n’ishyaka bikwiye mu kugera ku ireme ry’uburezi bukwiye.
“Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye,” ni yo yari insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025 mu Karere ka Kirehe nk’igihembo cy’uko kaje ku isonga mu bizamini bya Leta mu mwaka washize.
Ni umunsi usanzwe wizihizwa tariki 05 Ukwakira 2025 ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruhitamo kubihuza n’impera z’igihembwe cya Mbere no kwishimana n’abarezi mu mpera z’umwaka. Abarezi baturutse hirya no mu gihugu bemeza ko ari umunsi usanze imyumvire abantu bari bafite kuri mwalimu yarahindutse by’umwihariko mu mikoro.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yashimye uruhare rw’umwalimu mu iterambere ry’igihugu. Aha ni ho yahereye anabasaba kwisuzuma kenshi buri wese ku giti cye, akareba niba koko afite ubumenyi, indangagaciro n’ishyaka bikwiye mu kugera ku ireme ry’uburezi bukwiye buzana impinduka zitanga umusaruro.
Ati “Barimu bacu nubwo dukomeje kubashimira kandi bikwiye, reka twongere dufate umwanya tubibutse ko mugomba kurangwa n’imikorere ya kinyamwuga, kugira ngo mwerekane indangagaciro zikwiriye, buri mwarimu akwiriye gukora yisuzuma, akareba niba koko afite ubumenyi n’ubushishozi butuma akora akazi ke nk’uko bikwiriye, agahora abikora buri gihe cyose.”
Ashingiye kandi ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, Ministiri Nsengimana yakanguriye kandi abafite aho bahuriye n’uburezi bose nk’ababyeyi, abayobozi mu nzego bwite za leta guhera hasi, n’abandi bafatanyabikorwa buri ruhande kuzuza uruhare rwarwo neza, kuko ari ryo zingiro n’icyerekezo by’uburezi bwifuzwa.

Ishimwe rya mwarimu n’ahakwiye imbaraga,
Abarimu baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimira byinshi bimaze gukorwa mu burezi bw’u Rwanda birimo kubongerera amahugurwa, kuborohereza mu gukoresha ikoranabuhanga, ibikorwaremezo byubatswe n’ibindi.
Umuyobozi wa GS Gitwa, ishuri riherereye mu Karere ka Gisagara, Ntamwemezi Jean Paul, yavuze ko ibyo bishimira mu burezi bw’u Rwanda ari uko hari uburezi budaheza, ibikorwaremezo bihagije mu burezi ndetse no kuba abarimu basigaye bahabwa amahugurwa menshi.
Ati “Igikwiriye kongerwamo imbaraga ni ugufasha amashuri afite ubucucike nubwo hari urugendo rwatewe ariko haracyari ahantu hari ubucucike bwinshi butuma abana batiga neza.’’
Hitiyaremye Josiane wigisha muri GS Paysannat L.C, yavuze ko ibyo bishimira mu burezi ari uko abana bose basigaye biga ndetse bakanagaburirwa ku mashuri.
Yavuze ko kandi bishimira ko abarimu ndetse n’abanyeshuri boroherejwe mu gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Ibyo Leta ikwiriye gushyiramo imbaraga ni mu kugabanya ubucucike. Nko ku kigo nigishaho usanga nigisha abana 90, ubwo rero usanga abo bana bose kugira ngo mbakurikirane mu minota 40 iba igenewe isomo bigoye, Leta nishake uko yongera amashuri ku bigo bifite abanyeshuri benshi.’’
Irambona Rachel wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kigina, yavuze ko icyo bishimira ari uburyo abarimu basigaye barongerewe amahugurwa menshi, gushyira amashuri hafi y’abana ku buryo batagikora ingendo ndende n’ibindi byinshi.
Ati “Mbere wasangaga umwana yiga asinzira kubera inzara ariko ubu byarakemutse. Igikwiriye gukosoka ni ubucucike bukiri bwinshi mu mashuri.’’
Ndayishimiye Emmanuel wigisha muri Nyakarambi TSS, yavuze ko ibyo yishimira byagezweho mu burezi harimo kuba abarimu barongerewe umushahara ndetse n’abana bafite ubumuga bakaba barahawe agaciro.
Ati “Igikwiriye gukosoka ni ukuganiriza ababyeyi bakumva uruhare rwabo mu gukurikirana imyigire y’abana, dufite ababyeyi bamwe baterera iyo bakumva ko umwarimu ariwe urebwa no gukurikirana imyigire y’umwana, akaba atajya akurikirana ngo amenye uko umwana yiga n’ibimugora ngo dufatanye, icyo Leta nigishyiremo imbaraga.’’
Imibare ya igaragaza ko abasaga 4,766,125, bangana na 35% by’Abanyarwanda bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye, nyamara abarezi bo ari 133,029 barimo 117,839 bigisha ndetse n’abayobozi mu bigo 15,190. Iyi mibare isobanuye ko umubare w’abanyeshuri ukubye uw’abalimu inshuro zisaga 40. Ni ingingo abarezi bagaragaza nk’icyuho mu kongera umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi; ikaba iri no mu bizitabwaho muri gahunda ya NST II izarangirana na 2029.


INEZA Mariane/UBUREZI.RW




