MINEDUC yashimye aho imirimo yo kwagura TTC Gacuba II igeze

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, Charles Karakye yashimye aho imiromo yo kubaka inyubako nshya za TTC Gacuba II igeze, abasaba kuzarangiriza igihe izi nyubako.

Ibi yabigarutseho kuwa 28 Ukwakira 2025, ubwo yasuraga iri shuri by’umwihariko ibikorwa byo kubaka zimwe mu nyubako nshya z’iri shuri zijyanye n’igihe n’umuvuduko w’iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, Charles Karakye ubwo yasuraga ibi ibikorwa by’inyubako ziri kubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi,  akaganira n’abafite mu nshingano imirimo yo kubaka yasanze ibikorwa biri kugenda neza ndetse abasaba kuzarangiza inyubako kugihe nkuko biteganyijwe,

Iri shuri nderabarezi rya TTC Gacuba II riherereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, aho rizwiho gutanga ubumenyi budasigana n’indangagaciro.

Inyubako nshya ziri kubakwa imirimo yatangiye mu 2023, gusa zaje guhagarara gusa kuri ubu ibikorwa byarasubukuwe bikaba biteganyijwe ko zizaba zamaze kubakwa mu mwaka wa 2026.

Inyubako ziri kubaka zirimo ibyumba by’amashuri, aho abanyeshuri bafatira amafunguro, amacumbi y’abanyeshuri cyane cyane abakobwa n’ibiro by’abayobozi b’iri shuri.

Hakubakwa kandi ibyumba bizifashishwa nka laburatwari zizakoreshwa n’abanyeshuri biga Siyansi.

TTC Gacuba II iri kwagurwa
Hashyimwe aho imirimo yo kubaka inyubako nshya igeze
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, Charles Karakye yasuye TTC Gacuba II

UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA