Ni umwarimu mbere yo kuba umuyobozi-REB ku bayobozi 890 b’ibigo by’amashuri bagizwe abarimu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri 890 bakuwe mu nshingano bakwiye kumva ko ari abarimu mbere yo kuba abayobozi, aho gutekereza ko birukanwe.

 

Ibi byatangaje na Mugenzi Leon, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imicungire y’abarimu muri REB, aho yashimangiye ko kuba nyuma yo gutsindwa isuzuma bahawe batirukanwe ahubwo basubijwe mu nshingano bahozemo kandi banakoraga neza mbere yo kugirwa abayobozi b’ibigo by’amashuri.

 

Isuzumamikorere ryakorewe abayobozi 5277 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ryagaragaje ko 890 muri bo batagaragaje ubushobozi bwo kuyobora amashuri, bahita bashyirwa mu rwego rw’abarimu.

 

Izi mpinduka zabaye nyuma y’isuzuma ryakorewe abayobozi b’amashuri, ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire. Nk’uko biteganywa muri sitati igenga abarimu yasohotse mu 2024, ivuga ko rigomba kubaho buri myaka itatu.

 

Iri suzuma rinareba abageze mu nshingano mu myaka itatu mbere y’uko aya mabwiriza asohoka. Bikorwa ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’igihugu. Ryakozwe kuva mu Ugushyingo 2024.

 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko ku rwego rw’akarere barebaga niba umuyobozi agera ku kazi kandi bita neza ku byo bakora, imyitwarire muri rusange y’abayobozi, n’uburyo umuyobozi akora hagendewe ku nkingi eshanu z’imiyoborere myiza y’ikigo.

 

Izi nkingi zirimo iy’icyerekezo umuyobozi afitiye ikigo, uko afasha abarimu mu myigishirize, uko afasha abanyeshuri, uko akoresha umutungo w’ikigo, uko akorana n’ababyeyi.

 

Mu kiganiro na RBA, Mugenzi Leon, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imicungire y’abarimu muri REB yavuze ko abayobozi bahinduriwe inshinga bagomba kuzirikana ko ibyakozwe atari ukubirukana kuko basubijwe ku nshingano bahozemo zo kuba abarimu.

 

Yagize ati “ubundi sitati ibivuga neza, ndagirango byumvikane neza ko kuba umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ari ukuba umuyobozi ukuriye abarimu niyo mpamvu mu Cyongereza tubita Headteacher.”

 

“Ni umwarimu mbere yo kuba umuyobozi, mu by’ukuri sitati ivuga ko nyuma y’imyaka 3 bigaragaye ko isuzumabushobozi cyangwa isuzumamikorere ritageze ku gipimo Minisiteri y’Uburezi yifuza uwo muntu ahinduka umwarimu, guhinduka umwarimu ntabwo ari igihano, abantu benshi batekereza bati abayobozi barirukanwe ntabwo birukanwe baracyari mu nshingano zo kuba umwarimu nk’uko n’ubundi mbere y’uko aba umuyobozi w’ishuri yari mwarimu.”

Mugenzi Leon yashimangiye ko abantu badakwiye kumva ko aba bayobozi b’ibigo by’amashuri birukanwe kuko basubijwe mu nshingano basabiye akazi.

 

Ati “Muri make ni abarimu beza twari twarafashe bamaze imyaka itanu, birumvikana rero niba uyu munsi tumubwiye ngo wari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ariko turashaka ko usubira muri za nshingano wanakoraga neza mbere, ntabwo watsindira kuba umuyobozi w’ishuri utarakoraga neza inshingano kuba umwarimu, bityo rero yongere adufashe.”

 

Yashimangiye ko bazakomeza kubaherekeza mu rugendo rwo kuba abarimu basubijwemo, nk’uko yabigarutseho agira ati “Ariko hari aho dutekereza ko bishobora kumugora avuga ati se ko nari umuyobozi, tuzabafasha tubaherekeze tubabwire ukuntu inshingano ya mbere umuyobozi w’ishuri afite ni ukuba ari mwarimu, no mugihe yasabaga akazi. Kuba rero mwarimu bimuhesha agaciro ko kuguma mu kazi.”

 

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basubijwe mu nshingano za mwarimu

Abagize amanota 70% kuzamura nibo bagumye mu nshingano,

 

Amanota yakoreweho ku karere yasubijwe kuri 50% n’ay’isuzumamikorere rya REB ashyirwa kuri 50%. Bivuze ko umuyobozi wagumye mu nshingano ari uwagize 70% kuzamura.

 

Umuntu wagize 69,9% byagaragaye ko adafite ubushobozi buhagije bwo kuyobora ishuri.

 

Abayobozi b’amashuri bakorewe isuzumamikorere barimo abungirije bashinzwe imyitwarire 773, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo 1425, abayobozi b’amashuri abanza 1415, n’abayobozi b’amashuri yisumbuye 1664.

 

Muri 890 basanganywe ubushobozi buke bwo kuyobora amashuri harimo 349 bayoboraga amashuri abanza, bangana na 39,2%. Ni mu gihe 541 basigaye ari bo mu mashuri yisumbuye.

 

Inyandiko ikubiyemo ibyavuye mu isuzuma igaragaza ko abayobozi 297 bo mu mashuri abanza ari bo byagaragaye ko bazahita bashyirwa mu myanya yo kwigisha ihari, mu gihe mu mashuri yisumbuye abagomba guhita bashyirwa mu myanya yo kwigisha ari 324. Bivuze ko 164 batuzuje ibisabwa byatuma bahita bashyirwa mu myanya.

 

Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

 

Kugeza mu Ukuboza 2025, mu bigo by’amashuri bya Leta n’ibifatanya na Leta kubw’amasezerano hari harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 3283, abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe amasomo 1903, na ho abayobozi b’amashuri bungirije bashinzwe imyitwarire bakaba 995.

Abayobozi 890 b’ibigo by’amashuri batsinzwe isuzuma basezerewe, bagirwa abarimu

Ineza Marianne/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA