Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yagaragaje ko abibwira ko ubwenge buhangano ‘AI’ bushobora gusimbura umwarimu mu kuzuza inshingano mu kazi ke atari byo kuko ahubwo byose bigomba kwifashishwa mu kwigisha neza.
Ni ubutumwa yatanze ubwo hafungurwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku burezi muri Afurika iri kubera i Kigali igahuza uburezi, ubuzima no kubungabunga ibidukikije.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko kimwe n’isi yose u Rwanda narwo ubu ruri kwinjiza ubwenge buhangano mu rwego rw’uburezi nk’uko bwinjijwe mu zindi nzego ariko byose bigakorwa mu bushishozi.
Ati “Ubwenge buhangano ntabwo ari ikintu twese twisukira niyo mpamvu harimo kubanza kwiga ku buryo bwiza bwo kubikora, ese bidufitiye akamaro? Harimo ibibazo byinshi abantu bibaza, ese nibizatuma abanyeshuri bananirwa kwiga? Ese ntibizatera abanyeshuri ubunebwe?”
Akomeza agira ati “Ese ntibizatuma abashakashatsi bananirwa gukora ubushakashatsi. Ibyo byose natwe tubyinjiramo tubizi ko iminsi yose turi kubyibaza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yamaze impungenge abatekereza ko AI yasimbura umwarimu, yibutsa ko ari we fatizo mu burezi.
Ati “Ntawe uri bumusimbure (umwarimu), nta kiri bumusimbure, ahubwo ni gute yakwifashisha ubu bwenge buhangano kugira ngo abashe kwigisha neza, ntabutinye, ntabuze abanyeshuri kubukoresha, ahubwo ni gute agiye kubukoresha kugira ngo bumufashe kwigisha neza no gusobanura ibyo yigisha.”
Abarimu n’abanyeshuri bagaragaza ko ubwenge buhangano buri kubafasha mu myigire n’imyigishirize.
Gihinira Jacques umwarimu Ecole des Sciences Byimana yagaragaje nk’abarezi bakoresha AI mukumva no kunonsora amasomo.
Ati “AI tuyikoresha mu masono ya buri munsi ariko yo ntabwo yikoresha, iguha ibyo uyisabye kandi mu buryo bw’ihuse, iyo uyibajije nabi iguha ibijyanye n’ibyo wabajije.”
Ishimwe Irené wiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri yisumbuye agaruka mu buryo bakoreshe ubwenge buhangano mu Madhuri agira “Twe nka ‘Chatgpt’ tuyikoresha tuyibaza ibibazo runaka yaduha ibisubizo, tukabuhuza n’ibiri mu bitabo ndetse n’abarimu badufasha kunononsora ibyo bisubizo.”
U Rwanda rukomeje kwimakaza ubwenge buhangano mu nzego zirimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi ndetse n’ibindi byose ibyitezweho kuzazamura 5% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda.



MUGIRANEZA Thierry-UBUREZI.RW




