Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasuye Ishuri ry’Igihugu cya Algeria ryigisha ibijyanye n’Ubwenge Buhangano, ENSIA “National School of Artificial Intelligence”, ahura n’abanyeshuri batanu b’abanyarwanda baryigaho.
Perezida Kagame uri mu murwa mukuru wa Algeria wa Algiers, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, yasuye Ishuri ry’Igihugu cya Algeria ryigisha ibijyanye n’Ubwenge Buhangano, ENSIA “National School of Artificial Intelligence”.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuriwe imikorere y’iri shuri ritanga ubumenyi mu bijyanye n’ubushakashatsi no guhanga ibishya mu bijyanye n’ubwenge buhangano AI “Artificial Intelligence”.
By’umwihariko muri iri shuri rya ENSIA hari abanyeshuri batanu b’abanyarwanda bigamo kuko baherutse koherezwamo. Ni ishuri ritanga amasomo y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza muri Artificial Intelligence and Data Science.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we, Abdelmadjid Tebboune, byagarutse ku kamaro k’ubufatanye hagati y’Abanyafurika, hibandwa ku bucuruzi ndetse no guhanahana ubumenyi.
Aba Bakuru b’Ibihugu byombi banaganiriye ku masomo yakuwe mu kongera kwiyubaka nyuma y’amakuba atoroshye Igihugu cyanyuzemo.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje kandi ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade nshya muri Algeria mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Algiers, ku wa Kabiri w’iki cyyumweru, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune.




UBUREZI.RW




