REB igeze kure iha abayobozi ibigo by’amashuri byahagarikiwe ababiyoboraga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangaje ko bitarenze tariki 9 Mutarama ibigo by’amashuri byahagarikiwe abayobozi bizaba byabonye ababiyobora bashya.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mutezigaju Flora, aganira na RBA yavuze ko mu ntangiriro z’iki gihembwe cya kabiri ibigo byose by’amashuri byahagarikiwe abayobozi bizahabwa abashya.

Dr. Mutezigaju Flora, yamaze impugenge ababyeyi n’abanyeshuri bo mu bigo bibarizwamo abayobozi bahagaritswe.

Yagaragaje ko kubera imikoranire myiza bafitanye n’uturere tubarizwamo ibyo bigo bagiye bashaka abasimbura abo bayobozi barimo n’abarimu bo muri ibyo bigo ku buryo bitarenze ku 9 Mutarama 2026, ibyo bigo byose bizaba byamaze kubabona.

Yagize ati “Gahunda dufite ni uko muri iki cyumweru kugeza ku wa Gatanu abayobozi b’ibigo bemeye akazi bari bube bageze mu kazi kandi n’abayobozi twagize abarimu nabo bakaba babonye aho bajya kwigisha.”

Mu mpera za 2025 nibwo REB yateguye isuzumamikorere ryakorewe abayobozi 5.277 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda. Ryagaragaje ko 890 muri bo batagaragaje ubushobozi bwo kuyobora amashuri, bahita bashyirwa mu rwego rw’abarimu.

Iryo suzuma ryakorewe abayobozi b’amashuri, ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire.

Muri 890 basanganywe ubushobozi buke bwo kuyobora amashuri harimo 349 bayoboraga amashuri abanza, bangana na 39,2%. Ni mu gihe 541 basigaye ari abo mu mashuri yisumbuye.

Bitarenze tariki 9 Mutarama amashuri araba yahawe abayobozi bashya
REB igiye guha amashuri yahagarikiwe abayobozi abayobozi bashya

INEZA Marianne/UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA