RTB yasabye abantu guhindura imyumvire ko amashuri y’imyuga ari ay’abaswa

 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro “Rwanda TVET Board” rwasabye abantu gihindura imyumvire kuko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa n’abananiranye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025, Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yagaragaje ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro atigwamo n’abaswa n’abananiranye nk’uko abantu bamaze igihe bafite iyo myumvire itariyo.

Eng. Umukunzi yavuze ko bitewe na gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere, NST2 n’akamaro k’amasomo y’imyuga, abantu badakwiye kumva ko aya mashuri ajyamo abana bananiranye cyangwa b’abaswa.

Ati “Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye atari ayo abantu babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, NST2 ikubiyemo ko kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru, bikajyanishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo aribyo bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Ni mugihe ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro “Vocational Training Center” mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.

Naho amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwaremezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Eng. Umukunzi Paul, umuyobozi wa RTB yanenze uburyo abanyamahanga badindije ubwenge bw’abanyarwanda na Afurika bakabereka ko bo nta kintu bavumbura ahubwo bakwiye kwiga amateka yabo n’intambara barwanye, bityo ubwenge bwabo ntibukure.

Yagize ati “Twabwiwe ko ikidukwiye ari ugufata amagambo mu mutwe gusa ariko kuyashyira mu bikorwa bireba abandi, ari nayo mpamvu wasangaga ibihugu byose muri Afurika umutungo kamere wabyo biwohereza hanze kandi mu by’ukuri twanabyikorera ari ibintu byoroshye cyane.”

Akomeza agira ati “Badushyizemo ko tugomba kwiga ibyabo tukiga intambara barwanye ibyacu ntitubirebeho.”

Eng. Umukunzi yagaragaje ko aho Isi igeze bisaba ko umuntu agira ubumenyi n’umwuga ufatika umubyarira inyungu.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.

Naho 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.

Mu gihe 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.

Amashuri y’imyuga si ay’abaswa n’abananiranye-RTB

UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA