Rwanda: Gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika hashimangiwe akamaro ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse

Mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika umwaka wa 2025 hashimangiwe gahunda yo gukomeza gutanga uburezi bufite ireme no kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025, mu karere ka Rwamagana mu ishuri ryisunze mutagatifu Aloyizi “GS St. Aloys Rwamagana” diyosezi ya Kibungo, paruwasi ya Rwamagana, niho habereye ibirori ku rwego rw’igihugu byo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika.

Ibi birori bya yubile y’imyaka 125 mu rwego rw’uburezi no gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika, byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na perezida w’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambana wari kumwe n’abepisikopi 9 bo muri diyosezi zo mu Rwanda.

Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa diyosezi ya Butare akaba na Perezida wa Komisiyo y’Uburezi mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, yongeye gushimangira ko gukuramo inda ari icyaha cyo kwica.

Ati “Umwana ukiri mu nda agira ibyishimo. Umwana ukiri mu nda ya nyina agira n’imibabaro, kuko akurikira ubuzima bw’ababyeyi n’ubuzima bw’ibimukikije byose. Ni ukuri: ni umuntu kuko ataba umuntu kubera ko yavutse. Ntabwo aba umuntu kubera ko yahawe izina, kubera ko bamuboneye isura, ahubwo atangira kuba umuntu kuva agisamwa.”

Akomeza agira ati “None se kuri ibyo ni nde warenzaho irye, ngo avuge ko gukuramo inda atari icyaha, atari ukwica. N’ubwo byaba byanditswe bigashyirwa mu mategeko y’abantu, imbere y’Imana ni icyaha cyo kwica.”

Myr Jean Bosco Ntagungira yongeye kwibutsa abana ko bakwiye gukora cyane kandi bagaharanira kugera kure.

Yagize ati “Bana bacu mwumve ko mugomba guhaguruka. Mureke kwicara ngo murambye. Mureke kumva ko aho muri hahagije. Ahubwo muhore mwifuza guhaguruka no kujya ejuru, murenza ku byo mwumva mufite. Ntimugashimishwe n’aho muri honyine. Mujye mushimishwa n’ahandi mukeneye kugera. Mwegere abarezi, mwegere ababyeyi, mushakashake kuri murandasi maze murusheho kwiyungura ubwenge.”

“Uburere ni interurabatatu. Bugizwe n’ababyeyi bakwibarutse, abarezi n’abandi bose Imana iguhuza na bo, nawe ubwawe mwana wacu urerwa.”

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, Myr Ntagungira Jean Bosco yashimangiye ko kiliziya gatolika izakomeza gushyira imbaraga mu kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.

Yagize ati “Umurimo wo kwigisha Kiliziya yawukuye kuntumwa imyaka ibayeho 2025 Kiliziya yafashe iyanbere mugushinga amashuri, buri mwaka Kiliziya irebera hamwe ibyagezweho muri wa murongo wo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse turangamiye Kristu ishuri ryacu ribe igicumbi cy’ubuvandimwe n’amahoro.”

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Jeanne Nyirahavugimana yashimiye Kiliziya Gatolika ku ntambwe n’uruhare rufatika ikomeje gutera mu burezi bufite Ireme kandi bushingiye kundanga gaciro za gi Kristu indangagaciro zuzuzanya nizumuco nyarwanda.

Niyigaba Merisa, umunyeshuri uhagarariye abandi yagaragaje impungenge z’ababyeyi bafite imyumvire irihasi mukohereza abana babo ku ma shuri bitewe n’amakimbirane yo mu miryango asaba leta na Kiliziya gukomeza kwigisha ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana ,bakongera n’amashuri y’uburezi budaheza.

Muri ibi birori abarezi bafite uburambe mu burezi bahawe icyemezo cy’ishimwe, hanahembwe abana bahize abandi mu marushanwa y’uburezi Gatolika.

Abarezi batanze ituro ry’ishimwe
Perezida wa Komisiyo y’Uburezi mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, Myr Jean Bosco Ntagungira
Abanyeshuri ba GS St Aloys Rwamagana
Myr Frederic Rubwejanga uri mu kiruhuko cy’izabukuru nawe yitabiriye ibi birori

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali

Ababyeyi bitabiriye ibirori byo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika
Abepisikopi ba diyoseze zo mu Rwanda

Abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa bahembwe
Jeanne Nyirahavugimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba

Myr Ntagungira ahemba abarezi

UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA