TTC Gacuba II yatangije gahunda ya iLead itegurirwamo abayobozi b’ejo

Ishuri rya TTC Gacuba II ryatangije ku mugaragaro gahunda ya iLead, itegurirwamo ikanubakira ubushobozi abayobozi b’ejo hazaza hitawe cyane ku banyeshuri.

Ni gahunda yatangirijwe mu gikorwa cyabaye ku wa 31 Ukwakira, 2025 gahunda ya iLead yatangijwe muri TTC Gacuba II.

Gahunda ya iLead Rwanda igamije guteza imbere ubuyobozi bwubakiye ku rubyiruko, guha imbaraga igisekuru kizaza cy’abayobozi bafite uburere bushingiye ku ndangagaciro hamwe n’ubumenyingiro bw’ubuzima.

iLead yatangijwe kubufatanye bwa Africa New Life Ministries na Foundation ya Maxwell Leadership Foundation (MLF).

Intego za iLead zibanda ku guteza imbere ubuyobozi no kumva intego z’abantu. Ni gahunda idaharanira inyungu ku rubyiruko ihugura abatanga serivisi zo kuyobora.

Iyi gahunda kandi ishingiye ku mashuri, aho yubakirwa ubushobozi mu rwego rwo guhugura abayobozi buzuye bazazana impinduka mu iterambere ry’igihugu, Afurika n’isi muri Rusange.

Mu 2023, Umuyobozi w’iyi gahunda ya iLead mu Rwanda, Hassan Kibirango, yagaragaje ko yari imaze gutanga umusaruro ufatika kuko abayobozi bashinzwe imyitwarire mu bigo yari imaze kugeramo bahamyaga ko yaborohereje akazi.

Icyo gihe yagize ati “Ubuhamya duhabwa ni uko abashinzwe gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri batubwiye ko yaborohereje akazi batacyiruka inyuma y’abana kuko bamenye ibyo baba basabwa no kubikorera ku gihe. Byatanze umusaruro n’impinduka. ikindi n’imico n’imikorere y’urubyiruko mu mashuri byarahindutse mbese imico mibi yaragabanutse imyiza iriyongera.”

Iyi gahunda ya iLead mu mwaka urenga yari imaze itangijwe mu Rwanda mu 2023, yari imaze kugera mu bigo by’amashuri yisumbuye 78 inakurikirwa n’abanyeshuri ibihumbi 32. Ni imibare kandi yakomeje kwiyongera.

TTC Gacuba II yatangije gahunda ya iLead

Abanyeshuri hirya no hino mu gihugu bategurwa muri gahunda ya iLead
Gahunda ya iLead itegura abayobozi b’ejo
Abanyeshuri bongererwa ubushobozi ku miyoborere

UBUREZI.RW

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA