Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binjiye mu mushinga wiswe ‘EU–Rwanda Twinning Project’, ugamije kubaka no gushyigikira uburezi bw’abana bato bari mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke.
Ni umushinga w’imyaka ibiri wamurikiwe i Kigali ku wa 16 Werurwe 2026, aho ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana.
Uyu mushinga witezweho guteza imbere gahunda z’ingenzi z’igihugu ziteganywa muri gahunda y’uburezi, hibandwa ku kunoza integanyanyigisho n’amahugurwa y’abarimu, hanozwa ibipimo by’ireme ry’uburezi, no kongera ubushobozi bw’inzego zishinzwe uburezi bw’abana bato biga mu mashuri y’inshuke.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko uyu mushinga ugaragaza ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi mu guteza imbere uburezi bw’ibanze, cyane cyane mu myaka ya mbere y’umwana kandi wuzuzanya n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.
Ati “Twishimiye ubu bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Lithuania na Finland kuko ari intambwe ifatika igamije kunoza ireme ry’uburezi, imikorere y’inzego n’umusaruro uva mu myigire y’abana bato.”
Akomeza agira ati ” Abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bibategura neza kwinjira mu mashuri abanza, bakagira amahirwe menshi yo gukomeza kwitabira no gukunda amasomo, kandi bakarushaho kugira ubushobozi bwo kuzagira uruhare rufatika mu iterambere rya sosiyete.”
Jonas Petkevičius, Visi Minisitiri ushinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Imikino muri Lithuania, nka kimwe mu bihugu biri muri uyu mushinga cyo kimwe na Finland yavuze ko icyizere cyagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuva uyu mushinga watangira gutegurwa, kigaragaza ko uzagenda neza.
Ati “Icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere uburezi bw’abana bato n’ishoramari rishyirwamo bigaragaza kureba kure no guhindura imitekerereze mu gushyiraho politiki za Leta. Gushora imari mu bana bato ni ugushora imari mu musingi w’ejo hazaza h’igihugu, kuko umwana wize neza akura akavamo umuturage wubaka inzego zikomeye, uteza imbere udushya, kandi agafasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yasobanye ko abo mu Rwanda, Lithuania na Finland bazakorana hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.
Muri gahunda ya kabiri y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2, Guverinoma yiyemeje kongera umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke bakava kuri 35% bakagere kuri 65% mu 2029.
Ibi bikazajyana no kubaka ibikorwaremezo by’amashuri, kongera umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi, no gutanga ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu kwigisha, ndetse hagamijwe kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi, hakazibandwa ku gutanga ibikoresho bihagije byo kwigishirizaho, kunoza uburyo bwo gushyira abarimu mu kazi no kongera amahugurwa n’ubugenzuzi.





MUGIRANEZA Thierry/UBUREZI.RW




